U Rwanda rwiteze kungukira mu nama ku bidukikije ya ‘Stockholm+50’
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko u Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu nama mpuzamahanga yiswe Stockholm+50, igamije kureba uko abatuye Isi babana n’ibidukikije, cyane cyane uburyo babibungabunga, bikaba biteganyijwe ko izabera i Stockholm muri Suède mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Yabigarutseho ku wa 6 Gicurasi 2022, ubwo yitabiraga inama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego […]