Inyamaswa yo mu bwoko bw’uducurama yasanzwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 40 itagaragara

REAO > News & Events > Inyamaswa yo mu bwoko bw’uducurama yasanzwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 40 itagaragara

Inyamaswa yo mu bwoko bw’uducurama yasanzwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 40 itagaragara

Inyamabere yo mu bwoko bw’uducurama yari imaze imyaka 40 ntawe uyibona yongeye kugaragara muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Rwanda, bukaba ari ubuvumbuzi budasanzwe bwashimishije cyane abarengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Aka gacurama kadakunda kuboneka, abavumbuzi bari baramaze kugira impungenge z’uko ubu bwoko bwako bwaba butakibaho.

Kugeza ubu nta makuru ahari y’ingano y’utu ducurama twaba dusigaye ku Isi ndetse n’aho twaba duherereye kuko n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku rusobe rw’Ibinyabuzima (IUCN), mu 2021 wari wadushyize ku rutonde rw’inyamaswa zishobora kuzimira.

John Flanders uyobora Umuryango Mpuzamahanga urengera ubu bwoko bw’inyamaswa, yavuze ko ‘Kongera kuvumbura ubwoko bw’izi nyamabere ari ikintu kidasanzwe’.

Ati “Biratangaje kwiyumvisha ko turi aba mbere babonye iyi nyamabere mu gihe kirekire yarabuze.”

Kuva mu 2013 uyu muryango ufatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo kurengera Urusobe rw’Ibinyabuzima mu gukora Ubushakashatsi mu Ishyamba rya Nyungwe.

Mu 2019, nyuma y’iminsi 10 bakorera ingendo mu buvumo butandukanye, aba bahanga ni bwo baje kuvumbura iyi nyamabere ifite imisusire nk’iy’agacurama.

Umwe muri bo yavuze ko ‘bakiyibona ako kanya biyumvisemo ko babonye inyamaswa idasanzwe kandi itangaje kuko uko imeze mu isura yayo biteye ubwuzu’.

Gusa ariko byabasabye imyaka itatu yo kugenzura no gukora ubushakashatsi kuri ubu bwoko bw’inyamaswa bari bavumbuye kugira ngo babone kubwemeza.

Kugeza ubu 40 ku ijana by’ubwoko bw’inyamaswa 1321 bwashyizwe ku rutonde rw’izishobora kuzimira.

Source: Igihe.com

    Leave a Comment