Kigali: Ahimuwe inganda hatangiye gushyirwa ubusitani bw’icyitegererezo

REAO > News & Events > Kigali: Ahimuwe inganda hatangiye gushyirwa ubusitani bw’icyitegererezo

Kigali: Ahimuwe inganda hatangiye gushyirwa ubusitani bw’icyitegererezo

Umujyi wa Kigali watangiye gushyira ubusitani buzajya butemberwamo mu gace kahoze ari ak’inganda i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Ubu busitani buzaba bwitwa “Gikondo Recreation Park” buri kuri hegitari 1,8 buzahindura isura y’aka gace kahozemo inganda zimuwe mu gishanga.

Aha hantu hazaba ari nyaburanga, abanyakigali n’abatembereye mu murwa mukuru w’u Rwanda bakazajya bahasohokera.

Mu gutegura ubwo busitani, hamaze guterwa ibyatsi n’ibiti birimo imivumu, imiko, iminyinya, indabo z’amoko anyuranye; hari gukorwa utuyira tw’abanyamaguru; hanatunganywa utudendezi tw’amazi aturuka mu masoko.

Ushinzwe kurengera ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, Umuhoracyeye Alice, yatangarije IGIHE ko nyuma y’umwaka umwe abantu bazaba batangiye gutemberera muri ubu busitani.

Yagize ati “Ubu igice cya mbere cyo kuhatunganya kirarangiye, hagiye gukurikira icyiciro cya kabiri cyo kuhashyira udutebe two kwicaraho, ubwogero, ubwiherero n’amatara ku buryo mu kwa gatandatu k’umwaka utaha abantu bashobora gutangira kuhatemberera.”

Yongeyeho ko buri muntu yemerewe gusura ubu busitani kandi n’amazi atujuje ubuziranenge kuburyo yakogwamo, azakikizwa udutebe kugira ngo abifuza kwifotoza bajye bayifotorezaho.

Umuhoracyeye akomeza avuga ko icyiciro cya gatatu cyo gutunganya “Gikondo Recreation Park” kizaba ari icyo kuringaniza ubutaka, gusenya inyubako zihegereye no kuhatunganya ku buryo n’umuntu uri kure azajya abasha kwihera ijisho.

Busitani bwa “Gikondo Recreation Park” buzarangira gutunganywa butwaye miliyoni 600 Frw.

    Leave a Comment