Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda itangaza ko guhera mu mwaka utaha wa 2019, ibyuma bitanga ubukonje birimo frigo na Air Conditioner bikoze ku buryo busohora imyuka yangiza ikirere bitazongera kwinjizwa mu gihugu.
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano avuguruye ya Montréal yerekeye gukumira ibintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba mu 2016.
Iteka rya Perezida No 143/01 ryo kuwa 13/04/2017 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, kuwa 20 Mata 2017, ryategetse ko ahita atangira gukurikizwa.
Aya mavugurura agamije ko ibinyabutabire bya Hydrofluorocarbons (HFCs), akenshi bituruka mu byuma bikonjesha nka za frigo, byacika burundu ku Isi, guhagarika ikora n’ikoreshwa ry’iyi myuka bikaba bishobora kugabanya dogere 0.5 ku gipimo mpuzandengo cy’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi mu myaka 100.
Ubwo yari mu nama yiga ku buryo ibyo bizashyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hagomba kurebwa uko ibyo bikoresho byangiza ikirere byasimburwa.
Yagize ati “ Turi kureba uko ibyo bikoresho twifuza byaba biteye, turebe niba nubwo ari byiza ariko bitaba bihenze, tunarebe n’ubuziranenge bwabyo kugira ngo n’ugiye kubigura wese amenye icyo agiye gukora ndetse tworoshye n’uburyo bashobora kubibona.”
Yavuze ko hazanarebwa uko bazakorana n’abacuruzi kugira ngo bizabashe kugezwa mu Rwanda kandi ku buryo buhendukiye abazaba bagomba kuzikoresha.
Umuyobozi wa Porogaramu ifasha mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano, Kigali Cooling Program, Kayitare Mauris, avuga ko ibikoresho bisanzwe biriho bitazakurwaho ariko kuva icyo gihe bikaba bitazongera kwinjizwa mu gihugu.
Yasabye abaturage kurushaho kumva ibyiza byo gukoresha ibikoresho bifite ikoranabuhanga rituma bitangiza ikirere kuko ngo binatwara umuriro muke.
Kugira ngo ayo masezerano atangire gukurikizwa byasabye ko nibura haba ibihugu 20 biyemeza burundu, kugeza ubu hamaze kuboneka ibihugu 28 byayemeje.
Biteganyijwe ko mu 2019, buri gihugu cyayashyizeho umukono kikazaba cyarakoze gahunda yo kuba cyarashatse uko kizagenda gisimbura ibyo bikoresho, ari nako hajyaho uburyo bwo gukurikirana ko byubahiriza ibyo byiyemeje.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hagomba kurebwa uko ibyo bikoresho byangiza ikirere byasimburwa
Umuyobozi wa Porogaramu ifasha mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano, Kigali Cooling Program, Kayitare Mauris, avuga ko ibikoresho bisanzwe biriho bitazakurwaho ariko kuva mu 2019 bikaba bitazongera kwinjizwa mu gihugu
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, Collette Ruhamya