Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2020 ubuso buteyeho amashyamba buzaba bungana na 30 % bw’ubugize igihugu ukuyemo uburiho inzuzi ibiyaga n’imigezi
Kugeza ubu ubuso buteyeho amashyamba mu Rwanda, bungana na 29.6%, mu gihe kitageze ku myaka ibiri bukazaba bungana na 30% hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Byatangajwe na Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Marie Solange Kayisire, mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2018 wahuriranye no kwizihiza ku nshuro ya 43 umunsi w’amashyamba, wizihirijwe mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, ahatewe ibiti by’inturusu ku buso bwa hegitari zisaga 20.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kubungabunga amazi n’amshyamba mu Rwanda, Ngabonziza Prime, yavuze ko muri iki gihembwe bahariye gutera amashyamba hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari ibihumbi 38 hamwe n’ibiti by’ishyamba kuri hegitari hafi ibihumbi bitanu, bakazanaha abaturage ibiti by’imbuto ibihumbi 225.
Mu Rwanda, abaturage 500 batuye kuri kilometero kare imwe, bamwe muri bo batuye ku misozi ihanamye aho bagiye batema amashyamba yari ahateye.
Ibi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko bashobora kwibasirwa n’isuri ndetse n’ibiza.
Mu 2011, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2030, ubuso bungana na hegitari miliyoni ebyiri buzaba buteyeho amashyamba, kugeza ubu hamaze hegitari zisaga 600 z’amashyamba yari ashaje.
Abayobozi bari baturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bifatanyije n’abaturage muri uyu muganda
Ingabo z’u Rwanda nazo zifatanyije n’abaturage muri uyu muganda
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Munyazikwiye Faustin, atunganya igiti ngo agitere