U Rwanda rwiteze kungukira mu nama ku bidukikije ya ‘Stockholm+50’

REAO > News & Events > U Rwanda rwiteze kungukira mu nama ku bidukikije ya ‘Stockholm+50’

U Rwanda rwiteze kungukira mu nama ku bidukikije ya ‘Stockholm+50’

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko u Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu nama mpuzamahanga yiswe Stockholm+50, igamije kureba uko abatuye Isi babana n’ibidukikije, cyane cyane uburyo babibungabunga, bikaba biteganyijwe ko izabera i Stockholm muri Suède mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Yabigarutseho ku wa 6 Gicurasi 2022, ubwo yitabiraga inama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze mu gushyiraho politiki, amategeko ndetse no gukora imishinga itandukanye yo kubungabunga ibidukikije, bityo bahurize hamwe ibitekerezo bizajyanwa muri Stockholm+50.

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko muri iyo nama mpuzamahanga, u Rwanda ruzahungukira kuko ruzahakura abandi bafatanyabikorwa.

Minisitiri Mujawamariya yakomeje avuga ko mu bushobozi buke u Rwanda rufite rwabashije gukora byinshi mu kurengera ibidukikije, akizera ko habonetse ubushobozi bwisumbuyeho hari ibindi byinshi byiza byakorwa, cyane ko ibibazo bihari bizwi ndetse n’ibisubizo biteganyije, bityo bizagaragarira buri wese ko u Rwanda ruzi icyo rushaka.

Stokholm+50, ni inama y’Umuryango w’Abibumbye ku bidukikije, yaherukaga kuba mu 1972, ni ukuvuga ko imyaka 50 ishize ibaye kandi na bwo yabereye i Stockholm muri Suède, iyi igiye gukurikiraho ikazaba ku itariki 2-3 Kamena 2022.

    Leave a Comment